Icyoba ni cyose mu Rwagasabo!
Amakuru aturuka mu Rwagasabo agera ku inyangenews,aratangaza yuko ubwoba buvanze no kwiyemera muri leta y’umwakagara na fpr bukomeje kuba bwose.iki cyumweru turangije muri ministeri y’ubutegetsi humvikanye ijwi rikomeye cyane ricyaha abanyamadini ribasaba yuko abanyamadini bakwiye guhagarika ibikorwa byagereranijwe ko bifitanye isano niterabwoba.
Ministiri uyobora iyo ministeri yasabye abanamadini vuba byihutirwa guhagarika ubuhanuzi burimo gukwira kwira mu gihigu hose Buvuga yuko hagiye kuba intambara ya kataraboneka muri gakondo yabakiranutsi hamwe n’akarere kose.Yumvikanye yihanangiriza abanyarwanda muri rusange Yuko ibikorwa bijyanye n’ubuhanuzi ko bikwiye guhagarara vuba na bwangu,abanyarwanda bakaba batangiye gukeka yuko aho bukera leta y’umwakagara ishobora no kubabuza gusenga kuko ubutegetsi bwamaze guhakana yuko Uwiteka Imana y’uRwanda idashobora byose!
Iyi mvugo ije ikuikira iya General Jemus Kabarebe uherutse gutanga ikiganiro muri Unity Club aho yavuze yuko ngo bibabaje kandi bitangaje kubona abayobozi bahora bibitseho pass port urupapuro rw’inzira bategereje guhunga ngo byamaze kuba umuco mubanyarwanda.Nyamara yirengagije yuko yabaye impunzi ahoy amaze imyaka irenga 35 mu gihugu cya Uganda iyo mpamvu ninayo yatumye yinjira igisirikare kugirango abone inzira yamugarura muri gakondo.
Gufata ubutegetsi kwe,hamwe nabasangira ngendo bose,yirengegije yuko byateje inagruka zahitanye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi yavugaga ko ari bo arwanira mu gihe we na shebuja bemeye kubatanga kugirango babe igitambo cy’ubutegetsi dore ngo nta butegetsi bujyaho butabanje gutambirwa.Yirengagije yuko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bari bamaze kwamburwa ubutegetsi nabo ko bahise bahunga bitewe nuko bari bamaze kubona yuko batsinzwe n’inkotanyi bityo bagahitamo guhunga.
Kubera izi mpamvu tuvuze hejuru biragaragara yuko ibyo aba bayobozi bombi bavuze bidafite ishingiro,noneho bijya guhumirari aho bahise bkuraho ibyirngiro by’abaturage bibonaga mu itegeko nshinga uyu munsi yahinduwe rigakurwamo Imana ishobora byose bagashyiramo yuko idashobora byose.iki kikaba ikimenyetso simusiga cyatuma abaturage bahunga igihugu kuko bazi neza yuko ya Mana yajyaga ibarengera mu gihe cya kaga n’amakuba,ko itakirangwa mu Rwagasabo,ko ahubwo yirukanywe bityo bakaba batagifite umurengezi ushobora kubatabara aho rukomey.
Amakuru aravuga yuko,abanyarwanda bakuze basheshe akanguhe,ngo bakimara kubona yuko Imana yirukanywe mu gihugu,ngo bahise batangira gusaba abana babo yuko babahungisha bakava mu gihugu ngo iby’umwakagara yakoze ngo aramahano akomeye aho bemeza yuko nta gushidikanya ikigiye gukurikiraho ar’intambara ya kataraboneka ishobora kuzahitana inzira karengane y’abantu batagira umubare.
Kubera ayo makuru y’abantu barimi bahunga nabandi bakaba bitegura guhunga cyane ko bavuga yuko badashobora kuba mu gihugu kitarimo Uwiteka Imana yabakiranutsi,bikomeje gutera ubwoba agatsiko kafashe ubutegetsi ku nguvu z’igisirikare bakaba na nubu bakomeje gutegekesha igitugu abanyagakondorero kugirango babashe kwigizaho imitungo mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ihunga ry’abaturage rikaba rikomeje kutavugwaho rumwe,cyane yuko,imiryango y’agatsiko kari kubutegetsi,nayo ikomeje guhungira mu gihugu cya Uganda bikekwa yuko na cyo umwaka utaha hashobora kwaduka imvururu z’intambara kubera wa muco wo kugundira ubutegtesi M7 adashaka kurekura ngo cyeretse asimbuwe n’umuhungu we ngo niho haboneka amahoro byaba atar’ibyo,bika aka ya mvugo emera tumusangire,niwanga twese tumubure uko niko gahunda imeze mu gihugu cya Uganda.
Ikinyamakuru inyangeNews kiraburira abahungira muri Uganda,ko badakwiye kwirara kubera yuko,bisa no guhungira ubwayi mukigunda kuko uwo bahunga,nuwo babungiraho bose ari bamwe,aka wa mukuru w’Intara witwa BOSENIBAMWE(ABATUTSI)nuko rero kubashoboye gukuramo akarenge mukwiye gukomeza gushaka mu maso h’Uwiteka Imana yabakiranutsi yirukanywe muri gakondo yanyu aho muzajya hose muzayisangayo kuko ntaho mutayisanga kuko ar’inyamaboko.Ikigaragara nuko abanyagatsiko bakomeje guhagrika umutima mu gihe ingtambara ibugarije kandi bakaba badafite umuti wayo nk’uko bahora babyigamba.Ariko bakwiye kumenya yuko burya si buno(Umugogwe)bazayirwana bonyine kuko nibo bayizaniye urwishigishiye ararusoma gusa amakuru akomezaavuga yuko urubyiruko rufite impungege ngo kuko haba hari guhunda yo kubafata ku ngufu za gisirikare bagashyurwa mu gisirikare ku ngufu,nyamara uburo bwinshi ngo ntibugira umusururu.














Leave a Reply