Igice cya (308) cy’Ubuhanuzi
Dec 16, 2025 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ibintu bikomeje gukomera cyane, mu bwami bw’abega kuko ibyo barimo kwifuza nta bwo bashobora ku bihabwa cyeretse bubahirije amabwiriza bategetswe n’Uwiteka Imana Nyiringabo. Kandi nta bwo aribo bonyine kuko no kwa Rwigara Assinapol barimo gushakisha ubutegetsi ku ngufu z’u bushobozi bafite bwa mashillingi y’umurengera nyamara bibagiwe yuko ubutegetsi buturuka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Igice cya (307) cy’Ubuhanuzi
Dec 12, 2025 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli gakondo ya bakiranutsi ikomeje kwaguka kandi ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nabwo bukomeje kwaguka ngo busimbure gakondo y’abega ndetse n’ubwami bwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ibisobanuro bishya by’inzozi mu buhanuzi
Abantu benshi batwandikiye basaba yuko twabagarurira inzozi zanditse mururimi bumva kuko urwamahanga batarusobanukiwe kandi inyandiko isobanura iby’inzozi twashyize kuri egretnews.com bakaba batarayibonye bitewe ni uko dukomeza gushyiraho amakuru buri munsi.Niyompamvu ibi bisobanuro by’inzozi tubyimuriye ku inyangeNewss.com kuko ho nta makuru menshi dushyiraho bishobora kubafasha kubona iyi nyandiko ikubiyemo ibi bisobanuro by’inzozi utiriwe ujya gushaka uwagusobanurira. Tuzakomeza gutunganya ibisonuro by’inzozi kuko ni byinshi kandi umwanya utubanye mucyeya ubwo muratwihaganira ariko muri iyi weekend tuzaba twagerageje kureba yuko twabitunganya neza.
New dream interpretations
There are so many people who have been wanted us to share the interpretation of dreams with them again, which is why we have prepared the interpretation of dreams in written form again, because there are so many who haven’t been able received this message, we believed that it will reach them again. May the Lord, the God of hosts, strengthen them !























